imagestwitterfacebook

KIMISAGARA

KIMISAGARA

 

Buri mwaka iyo urubyiruko rutangiye igihe cy’ibiruhuko binini, ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara gitegura gahunda izafasha urubyiruko mu gihe cy’ibiruhuko, ni BONJOUR VACANCES. Iki gikorwa kiba kirimo gahunda nyinshi zitandukanye ziganjemo  cyane imyidagaduro y’ubwoko bwinshi , imikino ngororamubiri itandukanye n’ibindi.

Benshi mu rubyiruko, bavuga ko iki gikorwa cya BONJOUR VACANCES kibafasha kuruhuka mu mutwe kuko abenshi ari abanyeshuli baba bamaze igihe ku ishuli, bagataha bananiwe cyane, bityo imyidagaduro ikabafasha kuruka neza. Ibi ngo bituma basubira ku ishuli bararuhutse neza kandi bakajyayo bumva bakumbuye amasomo.

Hari kandi abavuga ko iyi gahunda ya BONJOUR VACANCES ari ingirakamaro cyane kuko ibafasha kongera guhura n’inshuti zabo nyuma y’igihe cy’amasomo cyangwa akazi, kandi bagakora imyidagaduro irimo n’amarushanwa maze abitwaye neza bakegukana ibihembo bitandukanye, birimo ibikoresho by’ishuli, ibikoresho n’imyambaro byo mu mikino, amafaranga n’ibindi.

Uretse ibikorwa by’imyidagaduro, uyu aba ari umwanya wo kwigishwa, kugirwa inama no kungurana ibitekerezo ku buzima muri rusange, harimo imyifatire yo hanze ijyanye no kwirinda ingeso mbi nko kwishora mu biyobyabwenge, ndetse no gusobanurirwa gahunda za Leta zigamije guha amahirwe no guteza imbere urubyiruko.

Urubyiruko ruri mu mashuli ndetse n’urwayarangije cyangwa urwayacikirije, bose bagira uruhare muri gahunda ya bonjour vacances, ukaba umwanya wo gusabana, kungurana ibitekerezo ndetse no kwerekana impano  zitandukanye bifitemo.