imagestwitterfacebook

KIMISAGARA

KIMISAGARA

 

Taliki ya 12/08/2016, abanyeshuli 14 bo muri SMU (Southern Methodist University) yo mu mujyi wa Dallas muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika; basuye ikigo cy'urubyiruko cya kimisagara mu rwego rwo kureba uburyo gikora.

Umuhuzabikorwa wa VCT, MUKESHIMANA Searaphine, muri iki kigo niwe wakiriye aba bashyitsi anabasobanurira imikorere yacyo muri rusange. Muri gahunda baganiriye zitangirwa muri iki kigo harimo izi zikurikira:

kwigisha urubyiruko kuboha no kudoda mu rwego rwo kugira ngo bamenye umwuga w'abateza imbere. Kubahugura muri mudasobwa no kubaha murandasi itagira umugozi (wireless) kugira ngo babashe kumenya amakuru no gusura imbuga nkoranyambaga. Ubukangurambaga ku rubyiruko ku buzima bw'imyororokere ndetse no kubapima VIH/SIDA n'inda byose k'ubuntu! uburyo bigishwa kwihangira imirimo bikorwa ku bufatanye na DOT Rwanda. ku barangije kwiga, uburyo bahabwa bwo kumenya ahari akazi hakabaho no kubahuza n'abakoresha bigakorwa na KESC (Kigali Employment Service Center) muri iki kigo. Mu myidagaduro, bakaba bareretse salle berekeramo urubyiruko imipira n'ibibuga amakipe atandukanye akoreramo imyitozo ndetse na gymnase ama club yo muri iki kigo akoreramo nka repetition, urugero nka club ya dance moderne.

Aba banyeshuli bishimiye kubona uburyo urubyiruko nkabo ruhabwa service nyinshi zitandukanye kandi nziza zinahindura ubuzima bwabo bwa buri munsi na bamwe zikabarinda kwiyandarika no kuba bajya mu biyobyabwenge, bavuze ko ibi bituma baba urubyiruko rufite ejo heza runatanga umusanzu mw'iterambere ry'igihugu cyabo.