imagestwitterfacebook

KIMISAGARA

KIMISAGARA

 

Urubyiruko rugera  kuri 200 rurangije amezi atandatu ruhugurwa ku bijyanye no kwihangira imirimo rwashyikirijwe impamyabumenyi ubwo hasozwaga ku mugaragaro amahugurwa ku bumenyi mu guhanga akazi. Ni umuhango wabereye mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara ari na ho benshi bahuguriwe ukaba witabiriwe n’abantu batandukanye.

Aya mahugurwa asanzwe ategurwa n’umuryango w’abanyakanada utegamiye kuri Leta,NGO, witwa Digital Opportunity Trust(DOT) ufite n’icyicaro i Kigali, utegura amahugurwa yitwa Start Up kuri ubu bakaba bahaye abantu bagera kuri 200 bo mu karere ka Nyarugenge impamyabumenyi zabo nyuma yo gukurikirana neza  no gusoza inyigisho zamaze amezi atandatu.

Umwe mu babonye impamyabumenyi wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko bishimiye ubumenyi bungutse mu gihe bamaze biga, ashimira cyane abagize uruhare bose mu gutanga aya mahugurwa kandi ahamya ko ubu bumenyi bahawe bagiye kububyaza umusaruro. Yagize ati” Turashimira abatekereje gutanga aya masomo dusoje, kuko twayungukiyemo byinshi , cyane cyane ibyo abantu bashaka gutangira imishinga ibyara inyungu bibaza. Ubu rero tubonye umwanya wo gushyira mu ngiro ibyo batwigishije kandi twizeye ko bizatanga umusaruro mwiza.”

Itsinda ry’abarangije amahugurwa bakinnye umukino mugufi werekana umuntu wasoje inyigisho za DOT atangira kwikorera imirimo ibyara inyungu atera imbere, bimufasha kugera kuri byinshi yabonaga nk’inzozi.

Nyuma yo kugezwaho impamyabumenyi zabo, umuyobozi ushinzwe kugenzura ibikorwa muri DOT-Rwanda Bwana Emmanuel NSHIZIRUNGU, yakanguriye urubyiruko guhaguruka bakajya bitabira gahunda zose zijyanye no kubateza imbere, amahugurwa no gushyira mu bikorwa ibyo baba bahuguwemo. Yasabye abahuguwe kumenya gutekereza mu buryo bwagutse,  cyane ku mishinga ibateza imbere, no gutinyuka guhanga imirimo, bakabyaza umusaruro ubumenyi bungutse mu gihe cy’amezi atandatu yose bakaba intangarugero mu bandi.

Digital Opportunity Trust izakomeza gutanga amahugurwa atandukanye hirya no hino mu gihugu, ni muri gahunda yo gufasha abantu kwihangira imirimo bakabona icyo bakora kibabyarira inyungu, mu gihe benshi bahitamo kwicara bavuga ko akazi kabuze kandi ko no guhanga imirimo bitagishoboka. Gahunda izakurikiraho mu gito kiri imbere ikaba yariswe Digital Ambassador nayo ifite intego yo kwigisha gukora imishinga.

Aba basoje aya mahugurwa bose bahuguriwe mu karere ka Nyarugenge ku ma site atatu ari yo Club Rafiki, Kigali Employment Service Center na Kimisagara YEGO Center (Maison des Jeunes).