imagestwitterfacebook

KIMISAGARA

KIMISAGARA

 

Leta ishyize imbere uburere, uburezi n’ubuzima bwiza by’urubyiruko rw’u Rwanda. Kugira ngo ibyo bigerweho,hari gahunda nyinshi zagenewe guteza imbere urubyiruko. Muri zo, hari gushyira hirya no hino mu gihugu ibigo byitwa iby’urubyiruko( Centres des Jeunes/ Youth centers). Muri ibyo bigo ikizwi cyane ni ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara mu mujyi wa Kigali.

Muri serivisi nyinshi iki kigo gisanzwe kigeza ku rubyiruko, tugiye kurebera hamwe umusaruro  cyangwa ibyakozwe(achievements) mu mwaka 2016-2017, twifashishije imibare(statistical  facts) aho bishoboka.

Duhereye ku bijyanye n’umubare w’ubwitabire , imibare yagiye ihinduka bitewe n’ibikorwa byabaga biteganyijwe mu kigo, aha twavuga nk’amahugurwa mu binti bitandukanye, imyidagaduro mu mikino, mu mafilimi no mu mbyino, amarushanwa mu myidagaduro, ndetse  n’abaza gushaka interineti y’ubuntu. Imibare yakunze kwiyongera igihe cy’ibiruhuko binini kuko benshi babona umwanya urambuye wo kugana ikigo muri gahunda zitandukanye. Muri uyu mwka ikigo cyakiriye urubyiruko rugera ku 282 504, harimo igitsina gabo 194218 bangana na 69 ku ijana naho igitsina gore ni 88286 bangana na 31ku ijana.

Ku bijyanye n’ubuzima, usibye serivise zisanzwe z’ubuzima zitangirwa muri iki kigo, ikigo cyagiye hanze gutanga ubundi bufasha bwiganjemo gupima agakoko gatera SIDA,  gupima abakobwa n’abagore batwite, gupima ubwoko bw’amaraso(blood group test), gutanga udukingirizo n’inama ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kandi izi gahunda zose zitangwa ku buntu. Izi serivisi ni zo zatanzwe ku rubyiruko rusaga 547 kuri petit stade igihe cy’iminsi itatu igihe cya Youth Connect Convention. Bapimwe virusi itera SIDA kandi bahabwa ubujyanama, hatanzwe udukingirizo 3810, abasaga 231 bapimwe ubwoko bw’amaraso.

Urubyiruko rw’abasore rukangurirwa kandi kwisiramuza nka gahunda igamije kugabanya ikwirakwizwa ry’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA, kuko kwisiramuza bigabanya ibyago byo kwandura ku kigero cya 60 ku ijana. Hagiye hategurwa umwanya wo kwigisha urubyiruko kwirinda ibikorwa bibashora mu ngeso mbi, cyane cyane ubusambanyi n’ibiyobyabwenge. Muri izi gahunda zose usanga ubwitabire bw’abasore buri hejuru cyane ku bwa bashiki babo. Urubyiruko rwigishijwe kurwanya  no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Gender Based Violence, GBV).

Bonjour vacances. Iyo mu biruhuko urubyiruko rubuze icyo rukora, nibwo rwishora mu biyobyabwenge no gutwara inda zitifujwe. Ni yo mpamvu mu biruhuko Ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara cyateguraga amarushanwa menshi  mu mikino no mu yindi myidagaduro kugira ngo urubyiruko rukomeze kugira icyo rukora ari na ko bakomeza kuvumbura impano bifitemo kandi zabagirira akamaro.

Amarushanwa yabaye ni mu mupira w’amaguru aho handitswe amakipe agera kuri 20 ku bigero by’imyaka bitandukanye. Muri handball handitswe amakipe 10. Mu mbyino gakondo yari amakipe atanu, naho mu mbyino zigezweho yari amakipe icumi. Aya marushanwa yamaze igihe kirenga ukwezi kandi yarimo ibihembo byinshi kuko yari afite abaterankunga. Ibihembo byarimo amafaranga n'ibikoresho by’ishuli ndetse n’imipira yo gukina.