imagestwitterfacebook

KIMISAGARA

KIMISAGARA

 

Ni irushanwa rya Handball rizahuza amakipe akomeye yo mu Rwanda n’ikipe ya FC St Pauli Handball yo mu Budage mu mujyi wa Hamburg.

Ku bufatanye na “Umurage Communication for Development (UMC), Polulation Media Center (PMC), UNICEF, FC St Pauli Handball yo mu budage na Kimisagara Youth Center, Hopeline sports na FERWAHAND,” hateguwe irushanwa ry’umukino wa Handball rizahuza amakipe y’abakiri bato, abakobwa ndetse n’abahungu rikabera ku bibuga bya Maison des Jeunes Kimisagara kuri uyu wa Gatandatu 19 Kanama 2017no ku Cyumweru 20 Kanama 2017.

Mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko, ikipe ya Gorillas Handball Club yakiriye ikipe ya FC Saint PAULI yo mu budage igizwe n’abakoranabushake. Iyi kipe ikaba izafasha muri gahunda nyinshi zitandukanye zirimo guhugura urubyiruko ku mukino wa Handball, guhugura abatoza ba Handball, gusura ibigo by’amashuli yisumbuye bifite amakipe azwi ya Handball.

Mu gusoza iri rushanwa kandi, aba bafatanyabikorwa bo mu Budage bageneye inkunga y’ibikoresho ikipe ya Gorillas Handball Club igizwe n’ibikoresho bitandukanye bya sport bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye.

Aya marushanwa azitabirwa n’amakipe atandukanye y’abahungu ndetse n’abakobwa

 

Amakipe yamaze kwemera ko azitabira iri rushanwa:

 

1. Icyiciro cy’abagabo:

 

- APR Handball club

- Police Handball club

- FC St. Pauli Handball

- Nyakabanda Handball club

 

2. Icyiciro cy’abagore:

 

- Gorillas Handball club Women

- GS Mwendo Women

- Duha Complex School

- GS de la SALLE

3. Icyiciro cy’abakiri bato:

 

- Gorillas Handball Academy

- GS Mwendo

- GS St Aloys Rwamagana

- GS de la SALLE