imagestwitterfacebook

KIMISAGARA

KIMISAGARA

 

Abatoza b’amakipe atandukanye ya Handball mu Rwanda bitabiriye amahugurwa yabahurije mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara mu rwego rwo kongera ubumenyi basanganywe, ibintu bahamya ko bizabafasha kongera umusaruro mu makipe baje bahagarariye. Ni igikorwa cyabereye mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.

Aya mahugurwa yateguwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Gorillas Handball Club ku bufatanye n’abakoranabushake b’iyi kipe bo mu Budage mu mujyi wa Hamburg mu ikipe yitwa FC. St PAULI ari nabo baterankunga b’imena ba Gorillas.

Mu by’ingenzi aya mahugurwa yagarutseho harimo amategeko agenga umukino wa Handball, ubumenyi rusange ku mukino wa Handball, n’ibindi by’ingenzi umukinnyi cyangwa umutoza w’uyu mukino aba agomba kumenya kumenya mbere yo kujya mu kibuga, ibi bakaba barabisobanuriwe bicaye mu cyumba cy’ishuli (Theoretical skills).

Nyuma yo guhabwa amasomo yo mu mutwe, hakurikiyeho kwigira hamwe amasomo ngiro (Practical skills) aho bigishijwe uburyo butandukanye bwo gufata no guhererekanya umupira, kwaka umupira uwo muhanganye mu mukino, kurinda amazamu (kugarira) no kureba mu izamu ry’uwo muhanganye (gutsinda ibitego).

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa twaganiriye batubwiye ko bishimye cyane iki gikorwa, ko bungutse byinshi kandi ko bagiye kubishyira mu ngiro aho basanzwe bakora akazi k’ubutoza mu makipe yabo. Nyuma yo guhabwa impamyabumenyi zabo , baboneyeho umwanya wo gushimira ubuyobozi bwa Gorillas Handball Club bwatumiye ikipe yo mu Budage kuko bungutse byinshi.

Ubuyobozi bwa Gorillas Handball Club bwashimiye cyane abafatanyabikorwa babo ari bo FC St PAULI, cyane ko babijeje ubufatanye muri gahunda zose zigamije guteza imbere umukino wa Handball. Aba bafatanyabikorwa kandi babanje kwidagadura hamwe n’amakipe atandukanye ya Handaball yitoreza mu kigo cya Kimisagara, aho bakinnye imikino itandukanye, byose bigamije kongera ubucuti n’umubano hagati yabo.