imagestwitterfacebook

KIMISAGARA

KIMISAGARA

 

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside CNLG yatanze ikiganiro ku rubyiruko rusaga Magana atanu(500) rusanzwe rwitabira gahunda zitandukanye mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.

Iki kiganiro cyari kiyobowe na Bwana Gatabazi Clever nk’intumwa ya Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo binyuze mu mpano zabo”.

Abasore n’inkumi bitabiriye iki kiganiro basobanuriwe amateka yaranze igihugu cyacu.Nyuma y’ ikiganiro na film yabagaragarije itegurwa n’ ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi, n’uko u Rwanda rwiyubatse nyuma yayo,Batanze ibitekerezo bijyanye n’ uruhare rwabo mu kurwanya ndetse no gukumira ingengabitekerezo ya jenoside mu rubyiruko n’ahandi.  Babajije ibibazo bitandukanye bijyanye n’ ikiganiro  barasubizwa.

Mugusoza ikiganiro urubyiruko rwifuje ko rwazasura inzibutso ndetse bagakomeza guhabwa ibiganiro bijyanye n’amateka ya jenoside.