imagestwitterfacebook

KIMISAGARA

KIMISAGARA

 

Urubyiruko rwo mu karere ka Nyarugenge rwahuriye mu muganda wiswe uw’urubyiruko, ukaba wabereye mu mudugudu wa Rugendabari, akagari ka Kankuba, ni mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge akaba ari ahubatswe umudugudu w’icyitegererezo( model village)

Ni umuganda witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo  Minisitiri w’urubyiruko Madame Rosemary MBABAZI, Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Madame NZARAMBA Kayisime, uhagarariye ingabo z’igihugu mu karere ka Nyarugenge, uhagarariye polisi y’igihugu mu karere ka Nyarugenge, abahagarariye urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS ndetse n’uhagarariye urubyiruko ku rwego rw’akarere ka Nyarugenge.

 Muri uyu muganda wakozwemo ibikorwa byo gutera ibiti no gusukura uduce twinshi tugize uyu mudugudu, hatewe ibiti ibihumbi 2000 hanatunganywa ubusitani ku mazu 40 ari muri uwo Mudugudu, Urubyiruko rukaba rwiyemeje gukomeza gutera ibiti kuri ako gasozi kose.

Mu ijambo rye, Minisitiri w' urubyiruko yarukanguriye gukoresha ingufu rufite muri gahunda zo kubaka igihugu, kwiteza imbere no kugirira imiryango yabo akamaro, abasaba ko mugihe bakora isuku bajya banibuka kurwanya ibiyobyabwenge kuko nabyo ari umwanda uri mu rubyiruko. Yabasabye kuzakoresha neza ibiruhuko bigiye kuza kuko abenshi ari abanyeshuli biga mu mashuli yisumbuye, bakomeza gutera ibiti, gukora isuku no kwiga ibindi byabagirira akamaro, anabizeza ubufatanye na minisiteri y' urubyiruko.

Yagize ati "Icyo tubasaba ni ukurwanya umwanda muharanira isuku kandi murabyumva ko iyo tuvuze umwanda tuba tuvuga n’ibiyobyabwenge kuko nabyo ni umwanda ubanduza ndetse nta cyiza cyabyo ku buryo ari nayo mpamvu turi gukora ubu bukangurambaga bwo kubirwanya byose.”

Yongeyeho ko bafite gahunda y’ubukangurambaga mu biruhuko bikuru by’abanyeshuri, yo kurwanya ibiyobyabwenge ahantu hose bicururizwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Nzaramba Kayisime, yasabye abatuye muri uyu mudugudu gufata neza ibiti n’ubusitani baterewe kuko bizagira uruhare mu gutuma barushaho guhumeka umwuka mwiza. Yaboneyeho kwibutsa abatuye muri uyu mudugudu kuba abagenerwabikorwa beza bakamenya kubungabunga no gufata neza ibikorwa byose by’amajyambere Leta ikomeje kubegereza mu rwego rw’imibereho myiza ibereye buri munyarwanda.

Uyu mudugudu w’icyitegererezo wubakiwe kandi utuzwamo bamwe mu barokotse Jenoside yakorwe abatutsi ndetse n’abandi baturage bo mu karere ka Nyarugenge bari bafite ubukene bukabije n’abandi bahoze batuye mu manegeka mu duce dutandukanye tw’akarere ka Nyarugenge.