imagestwitterfacebook

KIMISAGARA

KIMISAGARA

 

Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara mu guhatanira ibihembo bitandukanye mu marushanwa yateguwe N’IKINAMICO UMURAGE. Aya marushanwa yari afite intego yo gushakisha impano mu rubyiruko (Youth Talent Detection) cyane cyane mu bijyanye  no gukora ibihangano birimo ubuhanga.

Ni nyuma y’aho hari haherutse kuba amarushanwa y’amajonjora (semi-final competition for selection to final) yazengurutse igihugu cyose, aho abitabiriye amarushanwa bahuriye ahant hatandukanye harimo Rubavu, Ngoma, Huye na Kigali. Abegukanye umwanya wa mbere muri buri cyiciro nibo bahise babona itike yo kwerekeza ku marushanwa ya nyuma (Final) yabereye kuri Maison des Jeunes KIMISAGARA guhatanira umwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu mu byiciro bitandukanye birimo indirimbo, imivugo, amakinamico n’utundi dukino tugufi.

Aba bahanzi batandukanye basabwaga kugaragaza mu bihangano byabo insanganyamatsiko zibanda ku burenganzira bw’umwana, ubumenyi ku buzima bw’imyororokere,  guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ imirire myiza mu muryango.

Mu irushanwa harimo guhangana bikomeye cyane kuko wabonaga ko abahatana bose biteguye neza kandi buri wese cyangwa buri tsinda rifite icyizere cyo kwegukana umwanya wa mbere dore ko ibihangano byose byari bifite ubwiza n’ubuhanga, bigaragara ko bose babiteguranye ubwitonzi n’ubuhanga ku rwego rwo hejuru.

Mu gutanga ibihembo, abakemurampaka bagowe no gutanga amanota kuko ibihangano byose byose byiza hafi ku rugero rumwe. Babanje gushimira abahatanye bose kuko bose bagaragaje ubuhanga buhanitse n’impano burin wese yifitemo, bashimira n’abari bitabiriye kureba abahanzi dore ko icyumba mberabyombi cya KIMISAGARA cyari cyakubise cyuzuye.

Igihembo kiruta ibindi ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itatu(130.000Frw) kongeraho igikombe n’umudali muri buri cyiciro.

Itsinda ryitwa IMIRASIRE Band nibo begukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy’indirimbo bahabwa 130.000Frw, umudali n’igikombe ndetse bemererwa kuzaterwa inkunga yo gukorerwa indirimbo ebyiri muri studio.

Itsinda ryitwa URUMURI RW’ISI ryaturutse mu karare ka Rubavu ni ryo ryahize abandi mu gukina ikinamico ryegukana 130.000Frw.

Naho mu ikinamico y’umuntu umwe (one man show, soliloquy) ni SHYAKA Jean Pierre wegukanye umwanya wa mbere ahita atwara 130.000Frws.