imagestwitterfacebook

KIMISAGARA

KIMISAGARA

 

Buri mwaka, mu gihe cy’ibiruhuko binini, ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara gitegura gahunda zifasha urubyiruko gukoresha neza umwanya w’ikiruhuko. Izi gahunda zigamije ahanini gufasha urubyiruko rwose kuvumbura impano rwifitemo binyuze mu mikino nka football, handball, basketball, skate, imbyino,imideli, ubuhanzi n’ibindi byinshi bigamije guteza imbere abana b’u Rwanda, by’umwihariko abakorera ibikorwa by’imyidagaduro mu kigo cya Kimisagara.

Kuri iyi nshuro, iki gikorwa cyari kigizwe n’amarushanwa yateguwe n’ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Minisiteri y’urubyiruko, Imbuto Foundation na Itel Mobile. Ni amarushanwa mu mikino itandukanye ndetse n’imbyino, akaba ari igikorwa kitabiriwe cyane.

Gahunda ya Bonjour Vacances yinjiza urubyiruko mu bikorwa bitandukanye bigamije kubarinda ibishuko n’ibindi bikorwa bibi bashobora kwishoramo bikabangiriza ubuzima bw’ejo hazaza. Muri byo twavuga nko kunywa ibiyobyabwenge bitandukanye, inda zitateganyijwe mu bangavu, icyorezo cya SIDA, Mayibobo, ubujura, n’ibindi. Insanganyamatsiko kuri iyi nshuro ikaba yagiraga iti: Rubyiruko, isuku hose, mwirinde ibiyobyabwenge n’imibonano mpuzabitsina idakingiye, mutegura ejo heza.

Abayobozi bose mun ijambo ryabo humvikanyemo gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu gutegura ejo hazaza, kumenya kubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha kugira ngo bazashobore kwigirira akamaro no kukagirira igihugu muri rusange. Ni igikorwa kandi cyaranzwe no guha ibihembo urubyiruko rwose rwitabiriye amarushanwa atandukanye, ibihembo byiganjemo ibikoresho by’ishuli bitandukanye, inkweto, imyenda ndetse n’amafaranga.

Kuri iyi nshuro, BYE BYE VACANCES yitabiriwe n’urubyiruko ruturutse mu bice byose by’akarere ka Nyarugenge, abasore n’inkumi, ingimbi n’abangavu ndetse n’abana, bose bagera ku bihumbi bitatu.