imagestwitterfacebook

KIMISAGARA

KIMISAGARA

 

Ikigo gifasha urubyiruko cya Kimisagara ku bufatanye na IYF kimaze hafi ukwezi gitangije gahunda yo kwigisha indimi z’amahanga (ICYONGEREZA, IGISWAYILI) ku buntu, akaba ari gahunda yitabiriwe n’urubyiruko.

Iyi gahunda ije yiyongera ku zindi zitandukanye zisanzwe muri iki kigo, ziganjemo imyidagaduro itandukanye,ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga (Information communication technology), gupima n’ubujyanama ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Muri iki gihe usanga abantu benshi, cyane cyane abakuru, bafite ipfunwe ryo kutamenya zimwe mu ndimi z’amahanga zikoreshwa cyane muri Afurika nk’icyongereza, igifaransa n’ igiswahili. Abenshi bakubwira ko hari amahirwe menshi akunda kubacika biturutse ku kutamenya indimi z’amahanga. Ni yo mpamvu usanga benshi bafite impungenge z’ukuntu bashobora kuba mu gihugu kirimo abanyamahanga benshi mu gihe nta rurimi rw’amahanga na rumwe bashobora kuvuga.

Nyuma y’ibyumweru bibiri bamaze biga icyongereza, benshi mu basore n’inkumi bavuga ko iyi gahunda ibegerejwe ku buntu ari amahirwe bagiye kubyaza umusaruro, dore ko abenshi ari abacikirije amashuli bakava mu ishuli bataramenya neza kuvuga, kwandika no kumva indimi.

Hari uwagize ati” ubu ni ubumenyi tugiye kubona  bwiyongera ku bwo dusanganywe kandi ku buntu, abenshi muri twe twajyaga twishyura amafaranga abarimu b’icyongereza mu mujyi n’ahandi, turashima kandi abayobozi bacu badutekerereza bakatwegereza ibintu bizatugirira akamaro mu minsi iri imbere”.

Hirya no hino mu gihugu hagaragara urubyiruko rutagize amahirwe amahirwe yo kwiga ngo rugire ubumenyi burimo n’indimi, aba akaba ari bo usanga bifuza cyane kwegerezwa  gahunda nk’izi zijyanye no kwihugura.