nyarugenge

urubyiruko rwibumbiye mu itsinda URBAN DANCE/ Club Rafiki nyuma yo guhabwa amahugurwa ku Gukangurira urundi rubyiruko kurwanya virusi itera SIDA n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge bagaragaje ko hari ibyo bamaze kugeraho.

Mu bikorwa bakora bisanzwe byo kubyina injyana za kizungu , uru urubyiruko rwibumbiye mu itsinda URBAN DANCE rugaragaza ko ari inzira nziza yo gufasha urundi rrubyiruko kwirinda kwandura no gukwirakwiza Virus itera SIDA.

Nyuma yo guhabwa amahugurwa ku bukangurambaga bw’urungano na Club RAFIKI Youth Friendly Center, uru rubyiriko rwari rwihaye intego yo gutanga ubutumwa bwo kurwanya Virus itera SIDA ku rungano rwabo ndetse no kubigisha ubuzima bw’imyororokere, kandi kugeza ubu bagaragaza ko bagiye babigeraho.

Uru rubyiruko rugaragaza ko rwifashisha impano (Talent) rufite yo guhura n’urundi rubyiruko rwinshi hirya no hino  mu marushanwa bakora y’imbyino za kuzungu, bagafata akanya ko gukangurira  abitabiriye  ndetse n’ababyinnyi bagenzi babo kurwanya ikwirakwizwa rya Virus itera SIDA babigisha uburyo bwo kuyirinda, ndetse bakanasangiza urwo rubyiruko ubumenyi bafite ku buzima bw’imyororokere no kwirinda gutwara inda zitateganyijwe.

Ubu butumwa kandi babutambutsa mu gihe bitabiriye ibiganiro mpaka bibera cyane cyane ku mashuri bigaho ndetse no mu biganiro bisanzwe hagati yabo n’urundi rubyiruko babana umunsi ku wundi, bagirana inama nk’urungano ndetse n’ibikorwa bidasanzwe bitekurwa na Club Rafiki YFC.

Mu isuzumabikorwa n’isuzumabumenyi ryakozwe na Club RAFIKI kuri uru rubyiruko ruhurira muri gahunda ya URBAN DANCE SCHOOL y’iki kigo kuri uyu wa 5 Kamena 2015, rukaba rwagaragaje ko rugihura n’imbogamizi zo kuganiriza abandi bantu bakuru  kuri bo barimo n’abakibarirwa mu kiciro cy’urubyiruko. Bityo bakaba bakenera ubufasha bw’undi muntu mukuru ubihugukiwe wabafasha kuganiriza abantu bakuru, ari nabwo bufasha nyamukuru bakeneye kuri CLUB RAFIKI muri gahunda yo kurwanya ikwirakwizwa rya Virus itera SIDA no gukumira inda zidateganyijwe mu rubyiruko.

KANGABE Gaby Jeannette