Urubyiruko rw’Akarere ka Nyanza rurakangurirwa gukoresha amahirwe rufite mu kwiteza imbere

Ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Bwana Murenzi Abdallah, kuri uyu wa kabiri tariki 24/11/2015, mu nama yamuhuje n’urubyiruko rwahawe amahugurwa atandukanye rutuye mu mujyi wa Nyanza.

Murenzi Abdallah, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza aganira n'urubyiruko (Photo NYFC)

 

Yabibukije ko ari bo mbaraga z’igihugu, kandi ko bafite amahirwe yo kugira igihugu kibakunda kikabaha amahirwe yo kwihugura ubumenyi butandukanye, bityo bakaba batagomba kubupfusha ubusa.

Muri iyi nama yari yitabiriwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyanza batandukanye barimo abahagarariye ibigo by’imari, BDF, abashinzwe gahunda ya NEP,… urubyiruko rweretswe amahirwe menshi rufite bashobora guheraho biteza imbere.

 

Aha twavuga by’umwihariko ikigega BDF cyishingira urubyiruko rudafite ingwate mu kubona inguzanyo mu bigo by’imari. Bityo urubyiruko rwagaragaje igitekerezo cy’umushinga rugafashwa mu kunonosora umushinga, ndetse bakishingirwa kubona ingwate ku kigero cya 75%.

Umuyobozi wa BDF/ Nyanza asobanura ibikorwa bya BDF mu gufasha urubyiruko

Twabibutsa ko urubyiruko rwitabiriye iyi nama ari abahuguwe mu kwihangira imirimo, mu myuga itandukanye nk’ubudozi, gusudira, gutunganya impu no gukora ibikoresho bizikomokaho, …

Iki gikorwa cyo guhuza urubyiruko n’abafatanyabikorwa kikaba cyishimiwe n’urubyiruko aho bahavuye biyemeje kujya gukora imishinga itandukanye, ndetse abandi bakajya kunoza ibyo bakoraga nyuma yo kubona amahirwe abakikije.

 

Ku ikubitiro kandi abize gusudira basabwe kwishyira hamwe, bakazafashwa kubona aho bakorera n’ibikoresho ku gihe kigera ku mezi atandatu mu rwego rwo kubafasha gutangira, ndetse n’bize kudoda nabo basabwe kwishyira hamwe bagategura umushinga, bakazahabwa inkunga yo gutangira umushinga wabo.

Urubyiruko rwahawe umwanya rugira ibyo rusobanuza (Photo NYFC)

Abafite ubumuga butandukanye nabo  ntibasigaye inyuma harimo nk’aba bafite ubumuga bwo kutavuga (Photo NYFC)

 

Yanditswe na: 

Egide KUBANA 

Nyanza YFC

 

Nyanza Youth Friendly Center

Nyanza Youth Friendly Center is located in Nyanza Town

Nyanza YFC serves youth from all 10 sectors of Nyanza District.

the center offer different services such as:

1. Sport

2. Health

3. Enterpreneurship

4. Vocationl training

And many more

 

Nyanza YFC is coordinated by NTEZIRYMANA Emmanuel

 Emmanuel NTEZIRYIMANA 

NYANZA YFC Coordinator